-
Nehemiya 8:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi,+ umutambyi Ezira azana igitabo cy’Amategeko imbere y’iteraniro+ ry’abagabo, abagore n’abandi bantu bose bashoboraga kumva kandi bagasobanukirwa. 3 Akomeza kubasomera mu gitabo cy’amategeko+ mu ijwi riranguruye ari imbere y’Irembo ry’Amazi ahahurira abantu benshi, ahera mu gitondo cya kare ageza saa sita ari imbere y’abagabo n’abagore n’abandi bantu bashoboraga gusobanukirwa, kandi abantu bose bari bateze amatwi bitonze,+ bumva ibyasomwaga mu gitabo cy’Amategeko.
-