14 Nyuma y’ibyo yubatse urukuta rw’inyuma rw’Umujyi wa Dawidi,+ mu burengerazuba bwa Gihoni+ mu kibaya, rwagendaga rukagera ku Irembo ry’Amafi,+ rukazenguruka rukagera muri Ofeli+ kandi yarugize rurerure cyane. Nanone yashyizeho abayobozi b’ingabo mu mijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta.