-
Esiteri 4:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Moridekayi amubwira ibyamubayeho byose, amubwira n’umubare w’amafaranga+ Hamani yemeye ko azatanga agashyirwa mu bubiko bw’umwami kugira ngo Abayahudi bicwe.+ 8 Nanone amuha ibaruwa yari yanditsemo itegeko ryatangiwe i Shushani*+ ryavugaga ko Abayahudi bagombaga kwicwa. Yagombaga kugenda akayereka Esiteri, akamusobanurira uko ibintu byari byifashe kandi akamusaba+ kujya kureba umwami akamwinginga kugira ngo atabare ubwoko bwe.
-