-
Esiteri 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, ari ko kwitwaga Adari,*+ igihe cyo gukora ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze cyari kigeze.+ Uwo munsi abanzi b’Abayahudi bari bizeye kubatsinda ariko ibintu byarahindutse maze Abayahudi aba ari bo batsinda abanzi babo.+ 2 Mu mijyi yo mu ntara zose Umwami Ahasuwerusi+ yategekaga, Abayahudi bishyize hamwe kugira ngo barwanye abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu n’umwe washoboye kubatsinda kuko bose bari babatinye.+
-