-
Esiteri 4:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Moridekayi+ amenye ibyari byabaye byose,+ aca imyenda yari yambaye, yambara imyenda y’akababaro* kandi yitera ivu. Nuko ajya mu mujyi hagati, arira cyane ataka kandi ababaye. 2 Hanyuma araza ahagarara ku irembo ry’ibwami, kuko nta muntu wari wemerewe kwinjira mu irembo ry’ibwami yambaye imyenda y’akababaro. 3 Mu ntara zose+ iyo Abayahudi bumvaga ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze bagiraga agahinda kenshi cyane, bakigomwa kurya no kunywa+ kandi bakarira bataka cyane. Abenshi baryamaga hasi ku myenda y’akababaro no mu ivu.+
-