-
Esiteri 2:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Mu ntara zose+ umwami ashyireho abantu bashake abakobwa beza, bakiri bato b’amasugi babazane ibwami,* i Shushani* mu nzu y’abagore. Babahe Hegayi+ umukozi* w’ibwami urinda abagore maze bajye babasiga amavuta atandukanye kugira ngo barusheho kuba beza. 4 Umukobwa umwami azishimira kurusha abandi ni we uzaba umwamikazi, asimbure Vashiti.”+ Umwami yemera iyo nama, nuko abigenza atyo.
-