3Nyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi azamura mu ntera Hamani+ umuhungu wa Hamedata wo mu muryango wa Agagi,+ amurutisha abandi batware bose bari kumwe na we.+
2 Hanyuma umwami akuramo impeta ye yakoreshaga atera kashe+ yari yatse Hamani, ayiha Moridekayi. Esiteri na we aha Moridekayi inshingano yo kwita ku byahoze ari ibya Hamani byose.+