-
Esiteri 3:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Abakozi bose b’ibwami babaga bari ku irembo ry’ibwami bunamiraga Hamani bakamwikubita imbere, kuko ari ko umwami yari yarategetse. Ariko Moridekayi we yari yaranze kumwunamira cyangwa kumwikubita imbere. 3 Nuko abakozi b’ibwami babaga bari ku irembo ry’umwami babaza Moridekayi bati: “Kuki usuzugura itegeko ry’umwami?” 4 Bakajya babimubaza buri munsi ariko ntabyiteho. Babibwira Hamani kugira ngo arebe niba yari gukomeza kumwihanganira,+ kuko Moridekayi yari yarababwiye ko ari Umuyahudi.+
5 Hamani abonye ko Moridekayi yanze kumwunamira no kumwikubita imbere, biramurakaza cyane.+
-