14 Umugore we Zereshi n’incuti ze zose baramubwira bati: “Nibashinge igiti gifite uburebure bwa metero nka 22 na santimetero 3, hanyuma mu gitondo ubwire umwami bakimanikeho Moridekayi.+ Noneho ujyane n’umwami wishimire ibirori.” Iyo nama ishimisha Hamani maze ategeka ko bashinga icyo giti.