6 Nuko Elihu umuhungu wa Barakeli w’i Buzi aravuga ati:
“Njye ndacyari muto,
Naho mwe muri bakuru.+
Ni yo mpamvu nabubashye nkifata,+
Ngatinya kubabwira ibyo nzi.
7 Naribwiraga nti: ‘reka ndeke abantu bakuru bavuge,
N’abamaze imyaka myinshi bagaragaze ubwenge bwabo.’