19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+
9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka 130 ngenda nimuka. Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro.+ Ntabwo igeze ku yo ba sogokuru babayeho bagenda bimuka.”+