1 Ibyo ku Ngoma 29:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Imbere yawe dutuye muri iki gihugu turi abanyamahanga n’abimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bameze.+ Iminsi tumara ku isi ishira vuba nk’igicucu cy’izuba+ kandi nta byiringiro dufite. Zab. 102:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 Iminsi y’ubuzima bwanjye imeze nk’igicucu kigenda gishira,+Kandi numye nk’ibyatsi.+ Zab. 144:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Umuntu ameze nk’umwuka gusa.+ Iminsi ye ni nk’igicucu kigenda kigashira.+
15 Imbere yawe dutuye muri iki gihugu turi abanyamahanga n’abimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bameze.+ Iminsi tumara ku isi ishira vuba nk’igicucu cy’izuba+ kandi nta byiringiro dufite.