19 Abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa. 20 Byose bijya hamwe.+ Byose byavuye mu mukungugu,+ kandi byose bisubira mu mukungugu.+