-
Yobu 1:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko umunsi uragera maze abamarayika*+ baraza bahagarara imbere ya Yehova,+ Satani+ na we azana na bo.+
7 Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Uvuye he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”+ 8 Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta muntu uhwanye na we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi?”
-