-
Yobu 8:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ese urufunzo rushobora gukura rutari mu gishanga?
Cyangwa urubingo rwakura rutabonye amazi?
12 Nubwo rwaba rukizana indabyo kandi nta warutemye,
Rwakuma mbere y’ibindi byatsi byose.
13 Uko ni ko bigendekera abantu bose bibagirwa Imana,
Kuko ibyiringiro by’umuntu utubaha Imana* bizashira.
-