-
Umubwiriza 8:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko mbona imirimo yose y’Imana y’ukuri, mbona n’ukuntu abantu badashobora gusobanukirwa ibibera kuri iyi si.+ Uko imbaraga bashyiraho zaba zingana kose, ntibashobora kubisobanukirwa, nubwo baba bavuga ko ari abanyabwenge kandi ko bafite ubumenyi bwinshi. Mu by’ukuri ntibashobora kubisobanukirwa.+
-
-
1 Abakorinto 2:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 None se, ni nde wamenya ibyo mugenzi we atekereza? Umuntu ubwe ni we uba uzi ibiri mu mutima we. Ubwo rero nta muntu n’umwe ushobora kumenya iby’Imana itekereza, keretse binyuze ku mwuka wera.
-