-
Kubara 12:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova abwira Mose ati: “None se iyo aba ari papa we wamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato ajye inyuma y’inkambi ahamare iminsi irindwi,+ nyuma yaho azagaruke mu nkambi.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 25:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Namara kuvuga atyo, umupfakazi w’umuvandimwe we azamwegere abayobozi babireba, amukure urukweto mu kirenge,+ amucire mu maso maze avuge ati: ‘ibi ni byo bakorera uwanze kubyarira umuhungu uwo bavukana.’
-
-
Yesaya 50:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Umugongo wanjye nawutegeye abankubitaga
Kandi abamfuraga ubwanwa mbategera amatama yanjye.
Sinahishe mu maso hanjye abansuzuguraga n’abanciraga amacandwe.+
-
-
Matayo 27:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe.
-