-
Yobu 20:26-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ubutunzi bwe buzazimirira mu mwijima mwinshi cyane.
Umuriro utarigeze uhungizwa n’umuntu uzamutwika,
Kandi umuntu wo mu rugo rwe uzarokoka azahura n’ibyago.
27 Ijuru rizagaragaza icyaha cye,
Kandi isi na yo izamurwanya.
28 Umwuzure uzatembana inzu ye,
Kandi Imana nirakara izamuteza imvura ikaze cyane.
29 Ibyo ni byo Imana yageneye umuntu mubi,
Kandi ni wo murage Imana yamuhaye.”
-
-
Zab. 73:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Kuko nagiriraga ishyari abiyemera,
Kandi nkabona abantu babi bafite amahoro.+
-