-
Kubara 11:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Mose abwira Yehova ati: “Kuki wandakariye? Kuki wampaye inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu bose?+
-
-
Kubara 11:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Niba ari uku ugiye kungenza, nyica nonaha birangire.+ Ariko niba unyishimiye, ntiwemere ko ibyago bingeraho.”
-
-
1 Abami 19:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Eliya akimara kubyumva agira ubwoba, arahaguruka arahunga kugira ngo aticwa,*+ ajya i Beri-sheba+ y’i Buyuda.+ Aho ni ho yasize umugaragu we. 4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.* Asaba Imana ko yakwipfira avuga ati: “Ndarambiwe! Yehova, ubu noneho nyica*+ birangire kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”
-
-
Yona 4:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko asenga Yehova ati: “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye? Ni yo mpamvu nahise mpunga nkigira i Tarushishi.+ Nari nzi ko uri Imana ifite impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ kandi ibabazwa n’ibyago bigera ku bantu. 3 None rero Yehova, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”+
-