ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 28:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Zab. 62:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Yehova, ugira urukundo rudahemuka,+

      Kuko ukorera umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.+

  • Imigani 24:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Wenda ushobora kuvuga uti: “Ariko sinigeze mbimenya!”

      None se utekereza ko ugenzura imitima atabizi?+

      Ni ukuri ukugenzura azabimenya,

      Kandi azakorera buri muntu wese ibihuje n’ibyo yakoze.+

  • Yeremiya 32:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Uri Imana ifite imigambi ihebuje, ikora ibikorwa bikomeye+ kandi amaso yawe areba ibyo abantu bakora byose,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije imyifatire ye n’ibyo akora.+

  • Ezekiyeli 33:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 “Ariko mwaravuze muti: ‘ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.’+ Mwa Bisirayeli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije imyifatire ye.”

  • Abaroma 2:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Izahemba umuntu cyangwa imuhane bitewe n’ibyo yakoze.+

  • 2 Abakorinto 5:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, kugira ngo buri wese ahemberwe ibyo yakoze agifite umubiri usanzwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+

  • Abagalatiya 6:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Ntimwishuke! Iby’Imana ntibikinishwa, kuko ibyo umuntu atera ari na byo azasarura.+

  • 1 Petero 1:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Byongeye kandi, niba musenga Papa wacu wo mu ijuru uca urubanza atarobanuye+ akurikije ibyo buri wese yakoze, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo.

  • Ibyahishuwe 22:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “‘Dore ndaza vuba nzanye n’ibihembo, kugira ngo mpe buri wese ibihuje n’ibyo yakoze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze