-
Intangiriro 6:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Yehova abona ko abantu bari barabaye babi cyane, kandi ko igihe cyose mu mitima yabo babaga batekereza ibintu bibi gusa.+
-
-
Yobu 31:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ese Imana ntireba ibikorwa byanjye byose,+
Kandi ikitegereza ibyo nkora byose?
-
-
Imigani 5:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ibyo umuntu akora byose Yehova aba abibona.
Agenzura imyitwarire ye yose.+
-
-
Imigani 15:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Amaso ya Yehova areba hose,
Yitegereza ababi n’abeza.+
-
-
Yeremiya 16:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Amaso yanjye areba ibyo bakora byose.*
Ntibashobora kunyihisha
Kandi amakosa yabo ndayabona.
-