ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 6:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nuko Yehova abona ko abantu bari barabaye babi cyane, kandi ko igihe cyose mu mitima yabo babaga batekereza ibintu bibi gusa.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 16:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Amaso ya Yehova areba ku isi hose+ kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abamukorera n’umutima wabo wose.*+ Ntiwagaragaje ubwenge mu byo wakoze. Ubwo rero, guhera ubu uzahora mu ntambara.”+

  • Yobu 31:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Ese Imana ntireba ibikorwa byanjye byose,+

      Kandi ikitegereza ibyo nkora byose?

  • Imigani 5:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ibyo umuntu akora byose Yehova aba abibona.

      Agenzura imyitwarire ye yose.+

  • Imigani 15:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Amaso ya Yehova areba hose,

      Yitegereza ababi n’abeza.+

  • Yeremiya 16:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Amaso yanjye areba ibyo bakora byose.*

      Ntibashobora kunyihisha

      Kandi amakosa yabo ndayabona.

  • Yeremiya 32:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Uri Imana ifite imigambi ihebuje, ikora ibikorwa bikomeye+ kandi amaso yawe areba ibyo abantu bakora byose,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije imyifatire ye n’ibyo akora.+

  • 1 Petero 3:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze