-
Yobu 9:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Njye mbona byose ari kimwe. Ni yo mpamvu mvuga nti:
‘umuntu w’inyangamugayo n’umuntu mubi bose irabarimbura.’
23 Amazi menshi atemba aramutse yishe abantu mu buryo butunguranye,
Imana yareba ukuntu inzirakarengane zihebye ikabiseka.
24 Yashyize isi mu maboko y’umuntu mubi.+
Ihuma amaso abacamanza bayo ku buryo batabona ibintu bibi.
None se niba atari yo ni nde ubikora?
-
-
Yobu 34:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Kuko yavuze ati: ‘nubwo umuntu yagerageza gushimisha Imana,+
Ni ha handi nta cyo azunguka.’
-
-
Zab. 73:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa,
Kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko nta kosa mfite.+
-