13 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe ikibaya cy’ubutayu:
Mwa bagendera ku ngamiya b’i Dedani mwe,+
Muzarara mu ishyamba mu kibaya cy’ubutayu.
14 Mwa baturage bo mu gihugu cya Tema mwe,+
Muzane amazi mujye guhura n’umuntu ufite inyota
Kandi muzanire umugati umuntu urimo guhunga.