18 Nuko umwuka w’Imana uza kuri Amasayi+ wayoboraga ba bandi mirongo itatu, aravuga ati:
“Turi abawe Dawidi we, muhungu wa Yesayi turagushyigikiye!+
Gira amahoro kandi abagushyigikiye na bo bagire amahoro,
Kuko Imana yawe ari yo igufasha.”+
Dawidi arabakira, na bo abagira abayobozi b’ingabo.