-
Zab. 108:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Reka mbyuke. Reka mbyuke izuba ritararasa,
Kuko nshaka gucuranga inanga+ n’ibindi bikoresho by’umuziki.
3 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi,
Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.
4 Urukundo rwawe rudahemuka ni rwinshi, rugera ku ijuru,+
Kandi uhora uri uwo kwizerwa.
5 Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,
Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.+
-