-
Yosuwa 3:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Abatambyi bari bahetse Isanduku bakigera kuri Yorodani bagakandagira mu mazi (mu gihe cyo gusarura imyaka, amazi ya Yorodani aba yuzuye cyane+), 16 amazi yatembaga aturutse ruguru yahise ahagarara, akora ikintu kimeze nk’urugomero kure cyane hafi y’ahitwa Adamu, umujyi uri hafi y’i Saretani, naho ayatembaga agana mu Nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, yo aratemba arashira. Amazi yarahagaze maze abantu bambukira aharebana n’i Yeriko.
-