-
Zab. 119:139Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
139 Nkurwanira ishyaka ryinshi,+
Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.
-
-
Matayo 21:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yesu yinjira mu rusengero, yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 13 Nuko arababwira ati: “Handitswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwebwe mwayihinduye aho abambuzi bihisha.”+
-
-
Mariko 11:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko bagera i Yerusalemu. Yesu yinjira mu rusengero atangira kwirukana abacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 16 Ntiyemeraga ko hagira unyuza ikintu mu rusengero. 17 Akomeza kubigisha avuga ati: “Ese ntibyanditswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose?’+ Ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”*+
-