17 Mana, wanyigishije kuva nkiri muto,+
Kandi kugeza n’ubu ndacyavuga imirimo yawe itangaje.+
18 Mana, ntundeke nubwo ngeze mu zabukuru kandi nkaba mfite imvi.+
Reka mbwire ab’igihe kizaza iby’imbaraga zawe,
Mbwire n’abazakurikiraho ibyo gukomera kwawe.+