-
1 Ibyo ku Ngoma 29:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Yehova Mana ya ba sogokuruza Aburahamu, Isaka na Isirayeli, ujye ufasha aba bantu bakomeze kugira uwo mutima wo gutanga kandi bagukorere n’umutima wabo wose kugeza iteka ryose.+ 19 Umuhungu wanjye Salomo uzamuhe kugira umutima wuzuye+ kugira ngo yumvire amategeko yawe,+ ibyo utwibutsa n’amabwiriza yawe, akore ibyo byose kandi yubake urusengero* akoresheje ibintu byose nateganyije.”+
-