ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 16:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Amaherezo icyo kime gishiraho maze babona mu butayu utuntu duto tworohereye+ tumeze nk’urubura ruri hasi.

  • Kuva 16:35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 Nuko Abisirayeli bamara imyaka 40 barya manu+ kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe.+ Bakomeje kurya manu kugeza igihe bagereye ku mupaka w’igihugu cy’i Kanani.+

  • Kuva 16:31, 32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Nuko ibyo byokurya Abisirayeli babyita “manu.”* Yari imeze nk’utubuto duto tw’umweru, kandi yaryohaga nk’utugati turimo ubuki.+ 32 Mose aravuga ati: “Yehova yategetse ati: ‘mufate manu yuzuye omeri imwe muyibikire abazabakomokaho+ kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagaburiye mu butayu igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.’”

  • Kubara 11:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Ubundi manu+ yari imeze nk’utubuto duto tw’umweru,+ kandi yasaga n’amariragege.*

  • Gutegeka kwa Kabiri 8:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yabigishije kwicisha bugufi, arabareka mwicwa n’inzara,+ abagaburira manu+ mutigeze mumenya, yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo riva kuri Yehova.+

  • Yohana 6:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Ba sogokuruza bacu bariye manu mu butayu,+ nk’uko byanditswe ngo: ‘yabahaye umugati wo kurya uvuye mu ijuru.’”+

  • 1 Abakorinto 10:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Ni nkaho bose babatijwe igihe bari bakurikiye Mose, bari imbere y’igicu n’inyanja. 3 Bose bariye ibyokurya bivuye ku Mana,+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze