-
Kubara 11:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko umuyaga uhuha uturutse kuri Yehova uzana inyoni zimeze nk’inkware* zivuye mu nyanja uzigusha hejuru y’inkambi,+ zikwira ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu ruhande rumwe, n’ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu rundi ruhande, zikikiza inkambi yose, ku buhagarike bwa metero imwe* uvuye ku butaka. 32 Abantu bamara umunsi wose bafata izo nyoni, bubakeraho bakizifata, bazifata n’umunsi ukurikiraho. Uwafashe nke yafashe homeri* 10, bazanika hose mu nkambi. 33 Bagishinga amenyo izo nyama, batararangiza kuzirya, Yehova arabarakarira cyane. Yehova abateza icyorezo cyica benshi muri bo.+
34 Aho hantu bahita Kiburoti-hatava*+ kuko ari ho bashyinguye abantu bagize umururumba.+
-