ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 31:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Yehova abwira Mose ati: “Dore ugiye gupfa kandi aba bantu bazampemukira basenge imana zo mu gihugu bagiye kujyamo.+ Bazanta+ kandi bice isezerano nagiranye na bo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Yeshuruni* amaze kubyibuha yarigometse.

      Yarabyibushye, arashisha, agwa ivutu.*+

      Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+

      Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.

  • Abacamanza 2:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga kandi bakorera* Bayali.+

  • 2 Samweli 20:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Hari umugabo witwaga Sheba+ wabuzaga abantu kumvira ubuyobozi. Yari umuhungu wa Bikiri wo mu muryango wa Benyamini. Yavugije ihembe+ aravuga ati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi, nta n’umurage umuhungu wa Yesayi azaduha.+ None mwa Bisirayeli mwe, buri muntu najye gukorera imana ze!”*+

  • Nehemiya 9:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “Nyamara banze kumvira, bakwigomekaho+ kandi banga Amategeko yawe. Nanone bishe abahanuzi bawe bababuriraga ngo bakugarukire, kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze