23 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 24 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi hajye haba umunsi wihariye w’ikiruhuko. Ni umunsi muzajya mwibuka. Nibavuza impanda+ mujye muteranira hamwe kugira ngo musenge Imana.