-
Kuva 1:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nyuma y’igihe, Egiputa itangira gutegekwa n’undi mwami utari uzi Yozefu. 9 Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisirayeli babaye benshi cyane kandi baturusha imbaraga.+ 10 None rero nimuze tubigire ubwenge, bitabaye ibyo bazakomeza kwiyongera kandi nituramuka dutewe n’abanzi bacu, bazifatanya na bo baturwanye maze bave mu gihugu.”
-
-
Esiteri 3:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ariko abona ko kwica Moridekayi wenyine bidahagije, kuko bari baramubwiye ko Moridekayi ari Umuyahudi. Nuko Hamani atangira gushaka uko yakwica Abayahudi bose bari batuye aho Umwami Ahasuwerusi yategekaga hose, ni ukuvuga abo mu bwoko bwa Moridekayi bose.
-