ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 7:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Abagukomokaho bazahora basimburana ku bwami kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose. Ubutegetsi bwawe buzakomera iteka ryose.”’”+

      17 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.+

  • Zab. 72:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Izina ry’umwami, rizahoraho iteka.+

      Rizamamara iteka ryose, nk’uko izuba rihoraho iteka ryose.

      Abantu benshi bazabona umugisha binyuze kuri we.+

      Abantu bo ku isi bose, bazabona ko yishimye.

  • Yesaya 11:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Ku gishyitsi+ cya Yesayi hazashibukaho ishami+

      Kandi igiti kizashibuka+ ku mizi ye kizera imbuto.

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+

  • Yohana 12:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Nuko abantu baramusubiza bati: “Twumvise mu Mategeko ko Kristo yari kuzahoraho iteka.+ None se ko uri kuvuga ko Umwana w’umuntu, agomba kumanikwa ku giti?+ Uwo Mwana w’umuntu ni nde?”

  • Ibyahishuwe 22:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 “‘Njyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye ngo ababwire ibyo bintu bigenewe amatorero. Nkomoka mu muryango wa Dawidi,+ kandi ni njye nyenyeri yaka cyane yo mu gitondo cya kare.’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze