-
Yosuwa 9:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ariko Abisirayeli ntibabica, kuko abatware b’Abisirayeli bari barabarahiye mu izina rya Yehova+ Imana ya Isirayeli. Nuko abantu batangira kwitotombera abo batware. 19 Abatware babwira abo bantu bati: “Twabarahiye mu izina rya Yehova Imana ya Isirayeli, ubwo rero ntitwemerewe kugira icyo tubatwara. 20 Dore uko bizagenda. Ntituzabica bitewe n’isezerano twagiranye, kugira ngo Imana itaturakarira.”+
-
-
Abacamanza 11:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Hanyuma Yefuta agaruka iwe i Misipa.+ Nuko umukobwa we aza kumwakira avuza ishako* kandi abyina! Ni we wenyine yari yarabyaye. Nta muhungu cyangwa umukobwa yagiraga. 35 Akimubona aca imyenda yari yambaye, aravuga ati: “Ayi wee mukobwa wanjye! Unteye agahinda kuko namaze kugutanga. Hari ikintu nasezeranyije Yehova kandi sinshobora kugihindura.”+
-