-
Abaheburayo 3:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ubwo rero, ni nk’uko umwuka wera ubivuga.+ Ugira uti: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, 8 ntimwange kumvira nk’uko byagenze igihe ba sogokuruza banyu bandakazaga cyane, bakangerageza bari mu butayu.+ 9 Icyo gihe barangerageje nubwo bari barabonye ibintu byiza byose nabakoreye mu gihe cy’imyaka 40.+ 10 Ni yo mpamvu narakariye ab’icyo gihe nkabanga cyane, maze nkavuga nti: ‘bahora bayoba kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.’ 11 Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.’”+
-
-
Abaheburayo 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Imana yongeye gushyiraho umunsi, ubwo yavugaga nyuma y’igihe kirekire muri zaburi ya Dawidi iti: “Uyu munsi,” nk’uko byavuzwe muri iyi baruwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo ntimwange kumvira.”+
-