-
Daniyeli 9:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Igihe nari nkivuga, nsenga kandi mvuga ibyaha byanjye n’iby’Abisirayeli, ninginga Yehova Imana yanjye nsabira umusozi wera w’Imana yanjye,+ 21 ubwo nari ngisenga, nagiye kubona mbona wa mugabo Gaburiyeli,+ nari nabonye mu iyerekwa rya mbere+ ryansize nta mbaraga mfite, aje aho ndi ahagana ku isaha yo gutanga ituro rya nimugoroba.
-