2 Nuko asenga Yehova ati: “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye? Ni yo mpamvu nahise mpunga nkigira i Tarushishi.+ Nari nzi ko uri Imana ifite impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ kandi ibabazwa n’ibyago bigera ku bantu.