8 “Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye;
Mumenyeshe abantu bo ku isi yose ibikorwa bye.+
9 Nimumuririmbire kandi mumusingize;+
Mutekereze mwitonze ku mirimo yose itangaje yakoze.+
10 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
11 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze;
Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.+
12 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+
Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,
13 Mwebwe abakomoka kuri Isirayeli, umugaragu w’Imana,+
Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+