ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 17:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Kandi iki gihugu cy’i Kanani utuyemo uri umunyamahanga,+ nzakiguha cyose wowe n’abazagukomokaho. Kizaba icyabo kugeza iteka ryose kandi nzaba Imana yabo.”+

  • Intangiriro 23:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 “Dore nimukiye mu gihugu cyanyu.+ Nimumpe ahantu ho gushyingura kugira ngo nshyingure umurambo w’umugore wanjye.”

  • 1 Ibyo ku Ngoma 16:19-22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;

      Mwari mukiri bake cyane kandi muri abanyamahanga muri icyo gihugu.+

      20 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,

      Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+

      21 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza;+

      Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+

      22 Arababwira ati: ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije,

      Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’+

  • Ibyakozwe 7:4, 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Nuko ava mu gihugu cy’Abakaludaya, ajya gutura i Harani. Igihe yari muri icyo gihugu, papa we yarapfuye,+ maze Imana imutegeka kwimuka akaza gutura muri iki gihugu ari na cyo namwe mutuyemo ubu.+ 5 Icyakora ntiyamuhaye umurage* uwo ari wo wose, habe n’aho gukandagiza ikirenge. Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzamuha iki gihugu, hanyuma ikagiha n’abazamukomokaho,+ nubwo icyo gihe yari ataragira umwana.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze