-
Intangiriro 41:39-41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Hanyuma Farawo abwira Yozefu ati: “Kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose, nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza umeze nkawe. 40 Wowe ubwawe ngushinze ibyo mu rugo rwanjye, kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Ni njye njyenyine uzakuruta kubera ko ndi umwami.” 41 Farawo arongera abwira Yozefu ati: “Dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+
-
-
Intangiriro 41:48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Akomeza kubika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abibika mu mijyi. Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umujyi yabibikaga muri uwo mujyi.
-
-
Intangiriro 45:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino aha, ahubwo ni Imana y’ukuri yanyohereje kugira ngo ingire umujyanama mukuru wa Farawo, ngenzure ibyo mu rugo rwe byose kandi ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.+
-