-
Kuva 9:23-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Mose atunga inkoni ye mu ijuru, maze Yehova ahindisha inkuba, agusha urubura n’umuriro* byisuka ku isi, kandi Yehova akomeza kugusha urubura mu gihugu cya Egiputa. 24 Nuko urubura ruragwa kandi rumanukana n’umuriro. Rwari urubura ruremereye cyane, ku buryo mu mateka yose ya Egiputa hatari harigeze hagwa urubura rumeze nk’urwo.+ 25 Mu gihugu cya Egiputa cyose hagwa urubura, rwica ikintu cyose cyari mu gasozi uhereye ku muntu ukageza ku matungo n’ibimera byose, ruvunagura n’ibiti byose.+ 26 Mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ni ho honyine hataguye urubura.+
-