-
Gutegeka kwa Kabiri 6:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+ 11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+
-
-
Yosuwa 5:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko ku munsi wakurikiye Pasika batangira kurya ibyeze muri icyo gihugu. Kuri uwo munsi bariye imigati itarimo umusemburo+ n’impeke zokeje. 12 Uhereye ku munsi baririyeho ibyeze mu gihugu, manu ntiyongeye kuboneka. Abisirayeli ntibongeye kubona manu+ ahubwo muri uwo mwaka batangiye kurya ibyeze mu gihugu cy’i Kanani.+
-