-
Kuva 14:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Babwira Mose bati: “Ese watuzanye gupfira hano mu butayu kubera ko muri Egiputa hatabayo imva?+ Ibyo wadukoreye ni ibiki? Urabona ngo utuvane muri Egiputa! 12 Si byo twakubwiraga tukiri muri Egiputa tuti: ‘tureke dukorere Abanyegiputa?’ Ibyiza ni uko twakorera Abanyegiputa aho gupfira mu butayu.”+
-