-
Kubara 16:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko abwira Kora n’abari bamushyigikiye bose ati: “Ejo mu gitondo Yehova azagaragaza uwo yatoranyije uwo ari we,+ uwera uwo ari we n’uwemerewe kumwegera,+ kandi uwo azatoranya+ ni we uzajya amwegera. 6 Nimubigenze mutya: Wowe Kora n’abagushyigikiye+ bose, mufate ibikoresho byanyu byo gutwikiraho umubavu.+ 7 Ejo muzabishyireho amakara yaka, mushyireho n’umubavu imbere ya Yehova. Uwo Yehova azahitamo+ ni we uzaba ari uwera. Bahungu ba Lewi mwe,+ ndabarambiwe!”
-