-
Kubara 25:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, yatumye ntakomeza kurakarira Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntica Abisirayeli ngo mbamare, kuko nshaka ko banyiyegurira akaba ari njye basenga njyenyine.+ 12 Kubera iyo mpamvu, umubwire uti: ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro. 13 Rizamubera isezerano rihoraho ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho,+ kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ agatuma bababarirwa.’”*
-