-
Abacamanza 10:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga,+ batangira gusenga Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti, imana zo muri Aramu,* imana z’i Sidoni, imana z’i Mowabu,+ imana z’Abamoni+ n’imana z’Abafilisitiya.+ Bataye Yehova bareka kumukorera. 7 Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* Abafilisitiya n’Abamoni.+ 8 Muri uwo mwaka bababaza Abisirayeli bari batuye i Gileyadi, mu burasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cy’Abamori kandi babagirira nabi cyane. Ibyo byamaze imyaka 18.
-