ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 34:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Yehova anyura imbere ye aravuga ati: “Yehova, Yehova, ni Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ n’ukuri.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 Yehova azacira urubanza abantu be,+

      Kandi azagirira impuhwe abagaragu be,+

      Igihe azabona ko nta mbaraga bagifite,

      Hasigaye gusa udafite kirengera n’ufite intege nke.

  • Yesaya 63:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,

      Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,

      Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+

      Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,

      Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.

  • Amaganya 3:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Nubwo yateje agahinda, nanone azagaragaza imbabazi kuko afite urukundo rwinshi rudahemuka.+

  • Yoweli 2:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Aho guca imyenda yanyu gusa,+

      Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,

      Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+

      Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze