3 Aba ni bo batware bo mu ntara y’u Buyuda bari batuye mu mujyi wa Yerusalemu. Abandi Bisirayeli, abatambyi, Abalewi, abakozi bo mu rusengero+ n’abana b’abagaragu ba Salomo+ bari batuye mu yindi mijyi y’u Buyuda, buri wese atuye mu isambu y’umuryango we mu mujyi w’iwabo.+